Dukurikire:

SERIVISE ZA GOOD LINK SOLUTIONS LTD

Home Serivise

ISHAMI RY'IMICUNGIIRE Y'ABAKOZI

a. Korohereza abakoresha mu kubona abakozi bizewe, baba ab’igihe gito cyangwa abakozi bahoraho.

Tumaze kubona ko hari abakoresha ku giti cyabo cyangwa abakoresha mu bigo runaka bigora kubona abakozi bizewe kandi bakenewe byihutirwa; dushyizeho umushinga “Good Link” kugira ngo ufasha mu gukemura iki kibazo. Ibi bigakorwa binyuze mu kuganira n’abakoresha bakatumenyesha umubare w’abakozi bakeneye, akazi bifuza ko babakorera maze hagakorwa amasezerano hagati y’ukeneye umukozi na “Good Link” icyo gihe “Good Link” ihita ishaka abakozi ikabashyikiriza ubakeneye hakurikijwe igihe ntarengwa bahanye. Aha umukoresha ahita asinyana amasezerano na Good Link Solutions Ltd cyangwa ku bw’impamvu idasanzwe amasezerano akaba hagati y’umukoresha n’umukozi nyirizina, ariko akurikiranwa na “Good Link”.

b. Guhuza abakeneye akazi n’abagatanga cyane cyane mu mirimo iciriritse.

Hari igihe usanga abantu bakeneye akazi, ariko bikabagora kumenya aho bakabona nyamara gahari, “Good Link” ikora nk’umuhuza ndetse nk’ijisho rireberera abakeneye akazi n’abagatanga. Bigakorwa bitya:

  • Ukeneye gushakirwa akazi agomba kwiyandikisha muri sisiteme ya “Good Link”, noneho uko akazi kabonetse; abari muri sisiteme bagahuzwa n’abakoresha hakurijirwe ubumenyi bagaraje mu mwirondoro ndetse n’akazi bavuze ko bakeneye.
  • Bitewe n’ubusabe bw’abakoresha, mu gihe abakoresha basabye umubare w’abakozi uruta uwo “Good Link” ifite muri sisiteme, ihita ihamagarira abakeneye akazi kandi babifitiye ubushobozi, binyuze mu bitangazamakuru kuza kwiyandikisha kugira ngo bashobore guhuzwa n’abakoresha batanga ako kazi.
  • Mu rwego rwo kunoza imikorere, umukozi ushaka akazi yiyandikisha muri sisiteme ya “Good Link” ku buntu. Uri muri sisiteme agomba kugira umusanzu yishyura muri “Good Link” mu gihe cy’amahugurwa abanziriza akazi kuko mbere yo kwinjizwa mu kazi, abakozi bari muri sisiteme ya “Good Link” bahabwa amahugurwa. Umusanzu ushobora gutandukana bitewe n’ubwoko bw’akazi yifuza gushakirwa.
  • Umukozi ushaka akazi yuzuza ifishi y’umwirondoro we wuzuye ndetse akongeraho n’abahamya bamuziho ubunyangamugayo.
  • Mbere yo kwinjizwa mu kazi, umukozi uri muri sisiteme ya “Good Link” abanza kwerekana ikemezo cy’ubunyangamugayo gitangwa n’inzego z’ibanze.

Umukozi ajya mu kazi amaze gusinyana na “Good Link” amasezerano y’akazi kabonetse mu bakoresha bagatanga.

c. Gukurikirana uburenganzira bw’abakozi batakoreraga ku masezerano y’akazi.

Usanga hari abakozi bahohoterwa n’abakoresha cyangwa abakoresha bahemukirwa kubera ko akenshi nta masezerano y’akazi bafitanye. Bityo rero “Good Link” iharanira ko:

  • Umukozi wese uri mu sisiteme yayo akorera ku masezerano y’akazi yaba ay’igihe gito cyangwa kigufi. Abakozi ba nyakabyizi bakorera ku masezerano “Good Link” ifitanye n’umukoresha.
  • Abakozi basanzwe mu tuzi duciriritse na bo binjizwa muri sisiteme ya “Good Link” kugira ngo inyungu zigenewe abakozi bose bo mu rwego rumwe na bo zibagereho. Aha twavuga nko kwizigamira by’igihe kirekire, kugira amasezerano y’akazi, ubwishingizi…
  • Umukozi ahembwa umushahara we nk’uko bikwiriye hakurikijwe amasezerano y’akazi.
  • Umukozi agira Imbata y’inshingano cyangwa imirimo mu kazi ke (job description) ikubiye mu masezerano y’akazi mu rwego rwo gukumira:
  • Gukoreshwa imirimo irenze cyangwa y’agahato
  • Ubwambuzi bukorerwa abakozi bakora imirimo iciriritse, aha twavuga ko nta mukozi uzongera kwamburwa na ba rwiyemezamirimo bo mu bikorwa remezo bitandukanye.
  • Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa na bamwe mu bakoresha cyanecyane ku bakozi b’igitsina gore, ari byo byavagamo inda zitateganyijwe.
  • Kwirukanwa mu kazi bya hato na hato ku bw’amaherere, rimwe na rimwe ugasanga umukozi arameneshwa na nijoro nta merekezo.Mu rwego rwo kurushaho kuzamura no guhesha agaciro abakozi bo mu rwego rw’imirimo iciriritse “Good Link” ku bufatanye n’abakoresha bafitanye amasezerano itanga ikemezo cy’umukoresha hashingiwe ku burambe n’ubunararibonye mu kazi kugira ngo nibura umukozi utari ufite ikigaragaza ko ibyo akora abizi abashe kukigira.

Ibyo byemezo bitangwa mu byiciro bitatu:

  1. Ikemezo cy’uburambe n’ubunararibonye cy’amezi atandatu.
  2. Ikemezo cy’uburambe n’ubunararibonye cy’umwaka umwe
  3. Ikemezo cy’uburambe n’ubunararibonye cy’imyaka ibiri Kuzamura.
  4. Kurwanya ubujura n’ubwangizi byakorwaga n’abakozi batakoreraga ku masezerano y’akazi

Mu gihe umukoresha atishimiye serivise ahabwa n’umukozi yahawe, abimenyesha GLS LTD mbere y’icyumweru ikabisuzuma byaba ngombwa ikamuhindurira umukozi.

e. Gufasha abakozi batakoreraga ku masezerano y’akazi mu kwizigamira by’igihe kirekire.

  1. Bigaragara ko abakozi badakorera ku masezerano y’akazi batabona uburyo bworoshye bwo kwiteganyiriza nk’uko abandi babikora. Ni muri urwo rwego “Good Link” ifasha abakozi bakora akazi gaciriritse baba abasanzwe bagakora ndetse n’abo yahuje n’abakoresha binyuze muri sisiteme yayo; mu gukusanya ndetse no gutanga ubwizigame mu kigega EJO HEZA buri kwezi. Kongerera abakozi n’abakoresha bo mu rwego rw’imirimo iciriritse ubumenyi n’ubushobozi binyuze mu mahugurwa atandukanye.
  2. Gutanga amahugurwa atandukanye ku bakozi bo mu zindi nzego z’umurimo b’ibigo bitandukanye byaba ibya Leta cyangwa ibyo mu rwego rw’abikorera hanshingiwe mu masezerano.
  3. Gutanga serivise zijyanye n’ubugishwanama (Consultancy) mu mirimo itandukanye (Icungamutungo, ibaruramari, uburezi, …)

f. Ibindi

  1. Kumenya umubare w’abakozi bakora mu rwego rw’imirimo iciriritse ndetse no kubaka imicungire yabo ihamye, ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo.
  2. Guhindura imyumvire y’abanyarwanda mu guha agaciro urwego rw’imirimo mu kazi gaciriritse.

ISHAMI RY’IMENYEKANISHABIKORWA (Marketing)

INSHAMAKE Y’IBIKUBIYE MURI IRI SHAMI

Good Link Solutions Ltd imaze kureba igikenewe hagati y’abacuruzi n’abaguzi twateguye umushinga ushingiye ku bucuruzi binyuze muguhuza abakeneye ibicuruzwa cyangwa serivise n’Inganda, amakoperative atandukanye akora ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi, abacuruzi ku giti cyabo, imbuga nkoranyambaga, amahoteri, inzu z’amacumbi n’abafite ibyumba binini by’amakwe ndetse n’ibirori, sosiyete zicuruza serivise; ndetse Good Link ikazajya itegura imishinga (proposals) mu mwanya w’abashaka kugurisha no guteza imbere ibicuruzwa cg serivisi byabo, ikaba yanayishyira ku isoko ariko ikabikora ifite ikemezo k’ikigo kizatanga ibizakenerwa muri iyo mishinga.

Ibikorwa muri iri shami rya Marketing:

  1. Gusinyana amasezerano n’abafite ibicuruzwa na Serivise bashakira isoko
  2. Guhuza abaguzi n’inganda, abacuruzi, ibigo, amakoperative.
  3. Kumenyekanisha no gushakira isoko ibikorwa by’abafatanyabikorwa.
  4. Gutanga amahugurwa kuri Marketing
  5. Guhuza abategura amakwe n’ibirori bitandukanye n’abayakora.
  6. Gutegura imishinga y’abafatanyabikorwa no kuyishakira amasoko.

Uburyo bwo kugeza no kumenyekanisha ibicuruzwa na serivisi ku isoko:

Muri iri shami dukoresha abanyeshuri bari muri stage bo muri za kaminuza zitandukanye biga marketing, abashomeri bari mu turere dutandukanye bagahugurwa bitewe n’umubare company yacu yifuza gukoresha muri marketing , bagahabwa uburenganzira bwo gukora ariko bagahemberwa ibyo binjije, bamaze gukatwa Ubwizigame bwo muri EjoHeza n’ubwishingizi bw’ubuzima, ibi bigatuma Good Link ikoresha abakozi benshi bashobora gutanga umusaruro mu gihe gito kandi ikagabanya umubare w’abashomeri mu Rwanda cyane cyane m’urubyiruko.