Akazi Kanjye, Ishema Ryanjye.

Uburyo bunogeye umukoresha muri serivise atanga


Download our app on Google Play

Abo Turi Bo

GLS Ni Sosiyete nyarwanda yatangiye mu mwaka wa 2019 igamije kuzamura Urwego rw’Umurimo mu kazi gaciriritse: ihuza abakozi n’abakoresha, yongerera ubushobozi abakozi bo muri urwo rwego, izamura imibereho y’abakozi binyuze mu kwizigamira mu bigega bya Leta, ibigo by’imari... kandi igaharanira ko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa, ndetse akishimira akazi akananyurwa n’inyungu zo mu byo akora.

Ikicaro cya Good Link Solutions Ltd giherereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, KN 1, Muhima rd, Akagera Building 2nd Floor, Ibikorwa bya sosiyete Good Link Solutions Ltd bikorerwa ku butaka bw’u Rwanda, mu Gihugu hose.

Inzego z’imirimo “Good Link Solutions Ltd” igamije kuzamura:

  • Abafundi
  • Abayede
  • Inganda (i.e z’ibyayi, izicukura amabuye, ...)
  • Resitora, utubari, amahoteli, supermarkets, alimentation...
  • Abakozi bo mu ngo
  • Abakozi bo mu masuku
  • Abashoferi n’abandi...

MISIYO

Guharanira ko akazi ko mu rwego rw’imirimo iciriritse kagira agaciro n’inyungu zirambye byatuma buri muntu wese akisangamo; yaba uwaminuje n’utaraminuje.

INTUMBERO

Umukozi utekanye mu kazi ke; umukoresha unyuzwe na serivise.

INTEGO NKURU ZA Good Link Solutions Ltd:

  • Kuzamura urwego rw’umurimo mu kazi gaciriritse ku buryo abagakora bagira agaciro bakagakunda ndetse bakanisanzura mu nyungu zako
  • Kuzamura imibereho myiza y’abakora mu rwego rw’akazi gaciriritse binyuze mu bigega bitandukanye byabateganyirijwe nka EJO HEZA, ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’imari n’ibindi.
  • Kwita ku mutekano no kongera ikizere hagati y’umukozi n’umukoresha mu rwego rw’umurimo rw’akazi gaciriritse.
  • Kugabanya ubushomeri binyuze mu guha agaciro akazi ko mu rwego rw’imirimo iciriritse ku buryo n’abafite amashuri ahanitse bakisanga.

Serivise

Korohereza abakoresha mu kubona abakozi bizewe, baba ab’igihe gito cyangwa abakozi bahoraho

Tumaze kubona ko hari abakoresha ku giti cyabo cyangwa abakoresha mu bigo runaka bigora kubona abakozi bizewe kandi bakenewe byihutirwa; dushyizeho umushinga “Good Link” kugira ngo ufasha mu gukemura iki kibazo. Ibi bigakorwa binyuze mu kuganira n’abakoresha bakatumenyesha umubare w’abakozi bakeneye, akazi bifuza ko babakorera maze hagakorwa amasezerano hagati y’ukeneye umukozi na “Good Link” icyo gihe “Good Link” ihita ishaka abakozi ikabashyikiriza ubakeneye hakurikijwe igihe ntarengwa bahanye. Aha umukoresha ahita asinyana amasezerano na Good Link Solutions Ltd cyangwa ku bw’impamvu idasanzwe amasezerano akaba hagati y’umukoresha n’umukozi nyirizina, ariko akurikiranwa na “Good Link”.

Guhuza abakeneye akazi n’abagatanga cyane cyane mu mirimo iciriritse

Hari igihe usanga abantu bakeneye akazi, ariko bikabagora kumenya aho bakabona nyamara gahari, “Good Link” ikora nk’umuhuza ndetse nk’ijisho rireberera abakeneye akazi n’abagatanga. Bigakorwa bitya:

>> Ukeneye gushakirwa akazi agomba kwiyandikisha muri sisiteme ya “Good Link”, noneho uko akazi kabonetse; abari muri sisiteme bagahuzwa n’abakoresha hakurijirwe ubumenyi bagaraje mu mwirondoro ndetse n’akazi bavuze ko bakeneye.

>> Bitewe n’ubusabe bw’abakoresha, mu gihe abakoresha basabye umubare w’abakozi uruta uwo “Good Link” ifite muri sisiteme, ihita ihamagarira abakeneye akazi kandi babifitiye ubushobozi, binyuze mu bitangazamakuru kuza kwiyandikisha kugira ngo bashobore guhuzwa n’abakoresha batanga ako kazi.

>> Mu rwego rwo kunoza imikorere, umukozi ushaka akazi yiyandikisha muri sisiteme ya “Good Link” ku buntu. Uri muri sisiteme agomba kugira umusanzu yishyura muri “Good Link” mu gihe cy’amahugurwa abanziriza akazi kuko mbere yo kwinjizwa mu kazi, abakozi bari muri sisiteme ya “Good Link” bahabwa amahugurwa. Umusanzu ushobora gutandukana bitewe n’ubwoko bw’akazi yifuza gushakirwa.

>> Umukozi ushaka akazi yuzuza ifishi y’umwirondoro we wuzuye ndetse akongeraho n’abahamya bamuziho ubunyangamugayo.

>> Mbere yo kwinjizwa mu kazi, umukozi uri muri sisiteme ya “Good Link” abanza kwerekana ikemezo cy’ubunyangamugayo gitangwa n’inzego z’ibanze.

>> Umukozi ajya mu kazi amaze gusinyana na “Good Link” amasezerano y’akazi kabonetse mu bakoresha bagatanga.

Gukurikirana uburenganzira bw’abakozi batakoreraga ku masezerano y’akazi

Usanga hari abakozi bahohoterwa n’abakoresha cyangwa abakoresha bahemukirwa kubera ko akenshi nta masezerano y’akazi bafitanye. Bityo rero “Good Link” iharanira ko:

>> Umukozi wese uri mu sisiteme yayo akorera ku masezerano y’akazi yaba ay’igihe gito cyangwa kigufi. Abakozi ba nyakabyizi bakorera ku masezerano “Good Link” ifitanye n’umukoresha.

>> Abakozi basanzwe mu tuzi duciriritse na bo binjizwa muri sisiteme ya “Good Link” kugira ngo inyungu zigenewe abakozi bose bo mu rwego rumwe na bo zibagereho. Aha twavuga nko kwizigamira by’igihe kirekire, kugira amasezerano y’akazi, ubwishingizi...

>> Umukozi ahembwa umushahara we nk’uko bikwiriye hakurikijwe amasezerano y’akazi.

>> Umukozi agira Imbata y’inshingano cyangwa imirimo mu kazi ke (job description) ikubiye mu masezerano y’akazi mu rwego rwo gukumira:

>>>> Gukoreshwa imirimo irenze cyangwa y’agahato

>>>> Ubwambuzi bukorerwa abakozi bakora imirimo iciriritse, aha twavuga ko nta mukozi uzongera kwamburwa na ba rwiyemezamirimo bo mu bikorwa remezo bitandukanye.

>>>> Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa na bamwe mu bakoresha cyanecyane ku bakozi b’igitsina gore, ari byo byavagamo inda zitateganyijwe.

>>>> Kwirukanwa mu kazi bya hato na hato ku bw’amaherere, rimwe na rimwe ugasanga umukozi arameneshwa na nijoro nta merekezo.

>> Mu rwego rwo kurushaho kuzamura no guhesha agaciro abakozi bo mu rwego rw’imirimo iciriritse “Good Link” ku bufatanye n’abakoresha bafitanye amasezerano itanga ikemezo cy’umukoresha hashingiwe ku burambe n’ubunararibonye mu kazi kugira ngo nibura umukozi utari ufite ikigaragaza ko ibyo akora abizi abashe kukigira. Ibyo byemezo bitangwa mu byiciro bitatu:
>>>> a. Ikemezo cy’uburambe n’ubunararibonye cy’amezi atandatu.
>>>> b. Ikemezo cy’uburambe n’ubunararibonye cy’umwaka umwe
>>>> c. Ikemezo cy’uburambe n’ubunararibonye cy’imyaka ibiri Kuzamura.

Kurwanya ubujura n’ubwangizi byakorwaga n’abakozi batakoreraga ku masezerano y’akazi

Mu gihe umukoresha atishimiye serivise ahabwa n’umukozi yahawe, abimenyesha GLS LTD mbere y’icyumweru ikabisuzuma byaba ngombwa ikamuhindurira umukozi.

Gufasha abakozi batakoreraga ku masezerano y’akazi mu kwizigamira by’igihe kirekire

Bigaragara ko abakozi badakorera ku masezerano y’akazi batabona uburyo bworoshye bwo kwiteganyiriza nk’uko abandi babikora. Ni muri urwo rwego “Good Link” ifasha abakozi bakora akazi gaciriritse baba abasanzwe bagakora ndetse n’abo yahuje n’abakoresha binyuze muri sisiteme yayo; mu gukusanya ndetse no gutanga ubwizigame mu kigega EJO HEZA buri kwezi. Kongerera abakozi n’abakoresha bo mu rwego rw’imirimo iciriritse ubumenyi n’ubushobozi binyuze mu mahugurwa atandukanye.

Gutanga amahugurwa

Gutanga amahugurwa atandukanye ku bakozi bo mu zindi nzego z’umurimo b’ibigo bitandukanye byaba ibya Leta cyangwa ibyo mu rwego rw’abikorera hanshingiwe mu masezerano.

Ubugishwanama

g. Gutanga serivise zijyanye n’ubugishwanama (Consultancy) mu mirimo itandukanye (Icungamutungo, ibaruramari, uburezi, ...)

Injira muri INKOMANE MIS

Injira muri MIS ubone uburyo bwo gucunga no kumenya amakuru y'abakozi ukoresha no kubone serivise dutanga. Niba udafite uburyo bwo kwinjira, duhamagare tugufashe kubibona.

Ikipe Dukorana

Bimenyimana Frank Sylvère

Umuyobozi Mukuru

0788472682

Ngabonziza David

Umuyozi Ushinzwe Imari

0788403268

Nzayisenga Robert

Umuyozi Ushinzwe Imiyoborere n’Abakozi

0788556858

Nyangezi Damien

Umuyozi Ushinzwe Imikorere n’Ibikorwa

0783226991

Tuvugishe

Aho Tubarizwa:

Umujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, KN 1, Muhima rd, Akagera Building 2nd Floor

Telefone:

+250 788 472 682